U Rwanda rurahakana ibivugwa na Amnesty International ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gihugu
Guverinoma y’u Rwanda, biciye muri Minisiteri y’ubutabera irahakana ibyatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ku byerekeranye n’ubwisanzure bwa politiki n’ubwo gutanga ibitekerezo mu Rwanda.
U Rwanda rutangaza ko ubwisanzure bwo gutanga no guhabwa ibitekerezo n’amakuru mu gihugu buteganywa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ndetse ngo ubu mu gihugu hagaragara iterambere ry’umwuga w’itangazamakuru no kungurana ibitekerezo muri Politiki. Gusa nk’uko leta ibivuga, ngo Amnesty International yahisemo kwirengagiza ukuri guhari kandi isohora icyegeranyo (report) kibogamye.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama yagize ati: “Kugendera ku mategeko, amatora aciye mu kuri no mu bwisanzure ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nibyo biranga Politiki y’u Rwanda rw’ubu. Twakira neza ubufatanye buvuye mu matsinda atandukanye bwubaka mu rwego rwo gukorera Abaturage badutoye, ariko ubu bufatanye bugomba gushingira ku bintu bifatika no ku bwuhabane ku mpande zombi.”
